Abakinnyi ba Mukura VS bijeje ibyishimo abafana mbere yo gukina na APR FC

0
201
Hakizimana Kevin wa Mukura VS

Abakinyi ba Mukura VS bijeje ibyishimo abafana ndetse basaba kuza ku bwinshi, Hakizimana Kevin akavuga ko bamaze iminsi bitegura  umukino bakina na APR FC bityo ngo bizeye kuwitwaramo neza bagahindura amateka bakayitsinda.

Uyu musore wavukiye mu Burundi ariko ukina nk’umunyarwanda atangaza ko umutoza yababwiye amayeri yose yo gukoresha ngo batsinde APR FC, iki cyumweru bakaba bakimaze bitegura uwo mukino by’umwihariko.

Hakizimana yagize ati “Tumaze icyumweru cyose twitegura APR, ku mukino turaba tumeze neza, twizeye ko amateka tuyahindura abafana turabasaba ko baza ari benshi nko kuri Rayon Sports, twizeye ko tubashimisha.”

Uyu mukinnyi wavukiye mu gihugu cy’u Burundi ariko ufite intego yo kuzakinira Amavubi y’u Rwanda yavuze ko ku mukino wa Rayon Sports babonye amahirwe menshi ariko ntibayatsinde gusa ngo  ku mukino wa APR FC wo biteguye kubyanza umusaruro amahirwe yose baza kubona.

Umukino uza guhuza aya makipe yombi uteganyijwe kuri sitade ya Huye kuri uyu wa kane saa cyanda n’igice. APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugirango ikomeze guhanganira igikombe na AS Kiagli.

Sangiza