Abakerarugendo basuye mize (museum) bambaye ubusa buri buri – Amafoto

0
3133
Basuye mize bambaye ubusa buri buri

Mu Bufaransa abakerarugendo basuye mize (museum) bambaye ubusa buri buri bamwe bakavuga ko byatewe n’ubushyuhe abandi bakavuga ko aribwo bumva bisanzuye kurusha uko bari kwambara imyenda.

Bagendaga muri mize ntacyo bikanga bambaye uko bavutse

Mize basuye yitwa  Palais de Tokyo iherereye mu mujyi wa Paris umurwa mukuru w’Ubufaransa. Aba bamukerarugendo bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Paris Naturist.

Bafite ishyirahamwe bahuriyemo

Bavuga ko kimwe mu byabateye kujya gusura iyi Mize bambaye ubusa ngo kwari ukurwanya ubushyuhe ariko abandi bakavuga ko bashakaga kwisanzura.

Igitangaje ni uko uwabasobanuriraga iby’amateka ari muri iyi mise we yari yambaye imyenda yikwije abandi bamuri imbere bambaye ubusa buri buri

Laurent Luft w’imyaka 48 y’amavuko akaba ari nawe muyobozi w’iri shyirahamwe yavuze ko kuva bayishinga bakanatangaza uyu mugambi wabo wo kujya basura Mize bambaye ubusa bahise batangira gusabwa n’abantu benshi ko baza bakifatanya ndetse ubu ngo bamaze kugira abantu barenga ibihumbi 300 babakurikira kuri facebook.

Basohokaga no hanze bakirebera umunara wa Tour Eiffel i Paris