Abajyanama bashya ba Safi, bagiye kumwerekana

0
1257
Safi na Bad Rama (umujyanama we mushya)

Abajyanama bashya ba Safi Madiba bateguye ikiganiro n’ itangazamakuru, nyuma yaho umuhanzi Safi Madiba aviriye muri Urban Boys agatangira gukora muzika ku giti cye.

The Mane LTD ikuriwe n’ uwitwa Bad Rama (umaze igihe afasha umuhanzikazi Marina) nawe yamaze gufata Safi Madiba amwinjiza muri Lebel ye aho ku munsi w’ ejo kuwa kabiri taliki 21/11/2017 ngo azaganira n’ itangazamakuru.

Icyo kiganiro n’ itangazamakuru biteganyijwe ko kizatangira ku isaha ya saa munani n’ igice kibere muri Kigali Serena Hotel. Mu itangazo urubuga www.hose.rw dufitiye kopi rigaragaramo ingingo nyamukuru zibizavugirwa muri icyo kiganiro.

Ibaruwa itumira abanyamakuru

Izo ngingo harimo kumurika kumugaragaro abahanzi bashya bari muri Lebel ya The Mane ndetse nabo batangiye gukorana.

Ikindi ngo bazaganiraho harimo gusobanura ibikorwa bitandukanye The Mane Label imaze kugeraho, ndetse nibyo iteganya kugeraho mu buryo bwo gukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Ikitezwe ahanini muri icyo kiganiro ni uko abanyamakuru bazaba berekwa umuhanzi Safi Madiba wamaze kwinjira muri iyo Lebel nubwo batarabivugaho ariko ni ibintu byamaze kugaragara no ku ndirimbo ya mbere Safi yashyize hanze afatanyije na Meddy.

iyi foto byanditseho ngo The Mane Presents

Kuri iyi ndirimbo ya Safi na Meddy ku ifoto yayamamazaga hejuru hari handitseho ijambo “The Mane Presents “ byerekana ga ko Safi Madiba yamaze kujya muri Lebel yabo nubwo bari bataramwerekana ku mugarararo.

Bad Rama nyiri Lebel, aherutse kubwira hose.rw ko batangiye gukorana na Safi nubwo bitasinyana amasezerano neza

iki kiganiro cya The Mane Lebel, kije gikurikira icyo abasigaye muri Urban Boys nabo baheruka gukora aho bavuze intego zabo ndetse n’ icyabatandukanyije na Safi Madiba nawe uzaba avuga imigabo n’ imigambi ye ku munsi w’ ejo.

Umva indirimbo Safi Madiba ft Meddy yiswe Got it, yakozwe kubutanye bw’aba bahanzi na The Mane Lebal: Got it ‘ Official Lyrics’

Sangiza