Abahinzi b’ibirayi ngo leta ibategeka gushyiraho ibiciro batishimiye: Ubushakashatsi

0
74
Ibirayi ni kimwe mu bihigwa byera cyane mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu. Ifoto: interineti

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda, bwagaragaje ko abahinzi b’ibirayi bagera kuri 77.9%, bagurisha ku giciro bategetswe.

Imibare y’ubu bushakashatsi yerekana ko abahinzi b’ibirayi 77.9%, bagurisha ku giciro bategeswe, abaciririkanya ni 13.2% naho abagurisha uko bashaka bakaba 8.8%.

Ubushakashatsi bwerekana ko abahinzi ngo binubira ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho ikiranguzo cya 191 Frw, nyamara byagera ku masoko yo mu mujyi wa Kigali ugasanga ikilo kimwe gihagaze 450 Frw cyangwa 500 Frw.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itari iya leta, Sekanyange Léonard yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko leta igomba gusobanurira neza abaturage gahunda zayo nziza mbere y’uko zishyirwa mu bikorwa, zirimo no kugena ibiciro ku musaruro w’ubuhinzi.

Ubucuruzi bw’ibarayi bukaba bukomeje kuvugwamo ibibazo kuva mu myaka ibiri ishize.

Mu mwaka 2017, ibi bibazo byahagurukije abaminisitiri batatu barimo ushinzwe ubucuruzi, ubuhinzi n’ubuhinzi ndetse n’uwari ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, bajya mu ntara y’amajyaruguru gukurikirana ibi bibazo.

Byarangiye bafashe imyanzuro itandukanye harimo no gushyiraho ibiciro ntakuka ndetse banategeka ko uzabirengaho azagerwaho n’ingaruka zikomeye kugeza uyu munsi bitarakemuka kuko hari abarenga kuri iyi myanzuro yari yafashwe n’ubutegetsi icyo gihe.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano