Abahinzi bamaze guhabwa inguzanyo ya miliyoni 4,7$ ku ngwate y’ibishyimbo, soya n’ibigori

0
523
Ifoto: interineti

Ubuyobozi bw’ikigo gikusanya umusaruro w’abahinzi kikawushyira ku isoko rusange ryo mu karere k’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (East Africa Exchange) buravuga ko bukomeje gufasha abahinzi bo mu Rwanda kubona inguzanyo mu mabanki no bigo by’imari.

Ni nyuma y’uko hashize imyaka n’imyaka humvikana amajwi y’abahinzi bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubona inguzanyo mu mabanki kubera kutabagirira icyizere.

Ni mu gihe kandi n’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda nabyo byakunze kugaragaza icyoba cyo gukorana n’abahinzi ngo kubera ingaruka zo kurubya imyaka kubera imihindagurikire y’ibihe (Climate change).

Kuri ubu ngo iki kigo cya EAX kimaze gufasha abahinzi kubona inguzanyo ya miliyoni 4 n’ibihumbi 700 by’amadorali y’Amerika batanze ingwate y’imyaka bahunitse mu bigega by’iki kigo kurundi ruhande iyi myaka ikaba ari nayo ihinduka ubwishingizi bw’izi nguzanyo.

Amabanki 7 niyo amaze gutanga izi nguzanyo kuri aba bahanzi. Izi banki Ni banki y’abaturage BPR Atlas Mara, Equity Bank, Banki y’ubucuruzi y’abanyakenya KCB, GT Bank, Banki itsura amajyambere BRD, Ecobank ndetse na Urwego Opportunity Bank.