Indirimbo yahuriwemo n’ibyamamare muri muzika ivuga ku kigega cy’Agaciro yasohotse

0
2122

Ikigega cy’iterambere cyiswe Agaciro Development fund cyamuritse ku mugaragaro indirimbo yiswe “Agaciro Kanjye” igamije gukora ubukangurambaga mu bakiliya bashya batanga imisanzu muri iki kigega kugirango kigera ku ntego zacyo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, abayobozi b’iki kigega basobanuye ko ikiguzi cy’iyi ndirimbo ari amafaranga 20 y’amanyarwanda ngo nayo akazashyirwa muri iki kigega.

Ni indirimbo yariribwe n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo: The Ben, Meddy, King James, Riderman, Knowless, Israel Mbonyi na Patient Bizimana.

Banza urebe iyi ndirimbo hano:

Umwe mu bayobozi b’iki kigega yemeje ko abahanzi nabo ngo batanga umusanzu wabo uko bashoboye harimo n’amafaranga nkuko babiriribye muri iyi ndirimbo.

Amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko iyi ndirimbo ngo izakoreshwa mu bakangurambaga bwo kwamamaza ibikorwa by’iki kigega ikoreshwa cyane mu kwitabiraho ku bakoresha telefoni ngendanwa, ndetse ngo abazayikoresha cyane bazagenerwa n’ibihembo.

Bikozwe mu gihe hari amakuru avuga ko imigabane ya guverinoma ibarizwa mu bigo birenga 20 byigenga, ngo yose uko yakabaye igomba gushorwa muri iki kigega cy’Agaciro mu rwego rwo ku cyongerera umutungo n’imari.

Ni nyuma y’uko ngo byari bitangiye kugaragara ko imisanzu yajyaga muri iki kigega ngo yari itangiye kugabanuka kuko ngo yavuye kuri millioni 6,6 ngo agera kuri millioni 5,8 by’amadorali y’amerika mu mwaka ushize wa 2017 nkuko byemezwa n’imibare igaragara muri raporo y’iki kigega Agaciro Development Fund.

Ni raporo igaragaza ko mu mezi 6 ya mbere mu 2017 ngo amafaranga yaturutse mu bwitange ku bushake n’ubugiraneza ngo yagabanutse ugereranije n’ayari yabonetse mu mwaka wabanje wa 2016.

Umwe mu bayobozi b’iki kigega yabwiye umunyamakuru wa KISS FM ko atari ukugabanuka nkuko bivugwa ngo ahubwo ari uko umuduko w’abatangaga imisanzu wagabanutse ngo ariko ubundi muri rusange nta kibazo gihari.

Yagize ati: “Ntabwo navuga ko imisanzu yagabanutse kuko mu ntangiriro byatangiranye umuvuduko, abanyarwanda bitanga cyane, kugirango iki kigega kigire intangiriro nziza, ariko nanubu imisanzu iracyatagwa nubwo bitameze nka mbere tugitangira”.

Nubwo aya mafaranga yajyaga mu kigega cy’Agaciro aturutse mu bikorera no mu bakozi ba leta bivugwa ko yagabanutse, ku rundi ruhande ibikorwa by’ishoramari by’iki kigega byabashije kwinjiza menshi kurusha ayari yinjiye umwaka ushize.

Aya yaturutse mu bikorwa by’ishoramari ngo yiyongereyeho ku kigero cya 33% mu 2017.

Ikinyamakuru the easterafrican kivuga ko iri ishoramari rishingiye mu kugura imigabane mu mpapuro mvujwafaranga za guverinoma ziri ku isoko (Rwanda Stock Exchange).

2012 nibwo Ikigega Agaciro Development Fund cyashyizweho, ubwo  abaterankunga bahagarikaga ubufasha bahaga u Rwanda, bigatuma guverinoma yishakamo uburyo bwo kuziba icyuho izi nkunga z’amahanga.

Ibi byatumye leta itangira gushakira amafaranga bikorera n’abakozi ba leta, hakoreshejwe gahunda yo gushishikariza abanyarwanda kwigira no kwihesha agaciro.