Abahanzi 5 bakunzwe mu 2017 muri Afrobeat mu Rwanda

1
1586

Urutonde rw’abahanzi 5 beza mu njyana ya Afrobeat muri uyu mwaka wa 2017, twarukoze duhereye ku bugenzuzi buto bwakozwe n’abanyamakuru bacu, nabo bifashishije ibyo bakuye hirya no hino mu Djs bo mu tubyiniro, utubari no mu baturage.

Ushobora gutungurwa utabonye umuhanzi wawe ufana cyangwa wakunze indirimbo ze muri uyu mwaka, ariko nawe musomyi wemerewe gukora urutonde rwawe, ukarutwoherereza.

Dore urutonde rw’abahanzi beza mu jyanya ya Afrobeat mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2017, (HOSE Top 5 Afro-beat Singers) 

  1. Uncle Austin

Uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi, yaba ize ku giti cye ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi, zigakundwa bikomeye.

Zimwe muri izi zakunzwe harimo nk’iheruka yakoranye na Meddy bise “Everthing” iyo yakoranye na Victor Rukotana bise “Mamacita” ndetse niyo yakoranye na Aime Bluestone bise “Gutyo”

Ntabwo twakwibagirwa n’indi ndirimbo ya Uncle Austin yavuzweho byinshi n’abatari bake yise “Dududu”.

  1. Mico The Best

Uyu muhanzi abarizwa mu inzu itunganya umuziki yitwa Super Level nawe nyuma yuko yinjiye mu mwuga wo gukina filime, yakomeje asohora indirimbo gahoro gahoro kandi zimwe muzo yasohoye zarakunzwe cyane.

Urugero muri izi ni nk’iyo yise “Arashotorana” Iyi ndirimbo ntabwo izibagirana kubera amagambo arimo agezweho ngo ‘Iyo uryoshye uba uryoshye’.

Uretse iyi ndirimbo kandi Mico yakoze indi ndirimbo yakunzwe muri uyu mwaka yise “Indahiro” Iyi nayo yakunzwe n’abatari bake.

  1. Deejay Pius

Muri uyu mwaka wa 2017, Dj Pius yarigaragaje cyane kuko yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe kandi ziri ku rwego mpuzamahanga harimo nk’iheruka yise “Tempramido” yakoreye muri Nigeri ari kumwe na MC Galaxy na Neza.

Deejay Pius kandi yakoze indirimbo zakunzwe nka “Wabulila Wa” “You Got It” izi zombi zikaba zaracuranzwe ahatari hake muri Nights clubs z’I Kigali, Kampala, Bujumbura na Zambia.

Ikindi ni uko uyu muhanzi yagiye akora ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, muri Uganda ndetse n’I Burundi.

  1. Social Mula

Social Mula yaje ku mwanya wa kabiri nyuma yuko nawe yigaragaje cyane muri uyu mwaka kuko yakoze indirimbo yakunzwe n’abatari bake yise “Superstar”

Iyi ndirimbo yakoze amateka akomeye kuko yaba mu tubari, utubyiniro no ku maradio yacuranzwe incuro ibihumbi n’ibihumbi kubera ukuntu yakunzwe.

  1. Gabiro Guitar

Gabiro Guitar nawe muri uyu mwaka yarakoze cyane kuko yariribye indirimbo yitwa “Ikofi” akora indi yitwa “Special”. Iyi yise Special yo ifite amashusho yavugishije abantu benshi bitewe n’imitere y’umukobwa ugaragara muri video.

Gabiro kandi mu mwaka wa 2017 ugiye kurangira yahise akora indi ndirimbo yakunzwe n’umubare munini w’abanyarwanda ayita “Do Re Mi Fa So LA Si”.

Sangiza

1 igitekerezo

  1. Igitekerezo:kiss We Love Yah Cyn Cyn Sandrine And Arthur In The Morning Nabasaba Kugerageza No Kudushyiriramo Indirimbo Zo Hanze Ya Africa.Nk’izatsinze(izabonye Awards)n’izo Kur Billboard Murakoze!

Comments are closed.