Abahanzi 10 bari muri Guma Guma (PGGSS8) bahawe nimero bazatorerwaho

0
3143
Abahanzi bari mu irushanwa rya Guma Guma bose uko ari 10

Abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars 2018 bamaze gushyira hanze numero z’abahanzi bose uko ari 10 bagomba kuzatorerwaho n’abakunzi babo.

Gutora bizatangirana n’igitaramo cya mbere kizaba taliki ya 26 Gicurasi 2018.

Road show ya mbere izabera i Gicumbi hakurikireho Musanze, Huye, Rubavu, basoreze I Kigali ariho hazanabera umuhango wo gutanga ibihembo nyamukuru.

Gutora uko bizakorwa ngo umuntu azajya agura icupa rya Primus agumane umufuniko ubundi yandike *733# akurikizeho nimero y’umuhanzi yongereho nimero iri ku mufuniko, ube ahaye amahirwe umuhanzi akunda.

Ni uku amatora azakorwa, ugakurikiza amabwiriza ubanje kwandika *733#

Umuhanzi uzaba uwa mbere muri SMS azahembwa miliyoni 15 naho uzatorwa n’akanama nkemurampaka azahembwa miliyoni 20 z’amanyarwanda, ariko biranashoboka ko iyo myanya yombi yatwarwa n’umuhanzi umwe.

Dore numero z’abahanzi:

Itsinda rya Active niryo ryahawe numero ya mbere
Bruce Malody yahawe numero ya 2
Christopher Muneza yahawe numero ya 3
Jay C yahawe numero 4
Just Family bahawe numero ya 5
Khalfan yahawe numero 6
Mico The Best yahawe numero 7
Queen Cha yahawe numero ya 8
Uncle Austin yahawe numero 9
Young Grace bamuhaye numero 10