Abagera kuri 17 bitabiriye amajonjora y’irushanwa risa nka Big Brother ya EA

0
6136

Abanyarwanda 17 nibo bitabiriye amajonjora ya mbere y’abazitabira irishanwa rishya rizahuriza hamwe ibyamamare byo mu karere k’Afurika iburasirazuba ‘God Father East Africa 2018’ I Nairobi muri Kenya mu kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2018.

Bamwe mu bitabiriye aya majonjora bafite amazina azwi cyane mu gihugu harimo nka Teta Sandra, Uwase Vanessa, abanyamideli nka Sisi Ngamije na Jay Rwanda uherutse kwegukana inkoni ya rudasubwa w’Afurika.

Uwase Vanessa, Sisi Ngamije na Teta Sandra bitabiriye aya majonjora

Ni amajonjora yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abera Ku Kimihurura. Nubwo abagera kuri 17 aribo baje, ku ikubitiro hagomba kuvamo 5 bagomba kuziyongera ku bandi 5 nabo baboneka mu ijonjora rya kabiri I Kigali.

Ku ncuro ya 3 nibwo hazaboneka abagera kuri 4 cyangwa 3 bagomba kuzahagararira u Rwanda muri aya marushana ya ‘God Father East Africa 2018’ ateguye neza nka Big Brother Africa.

Andi mafoto:

Nubwo badafite amazina akomeye ariko bashaka guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya God Father East Africa 2018
Aba nabo barashaka kuzajya Nairobi guhatana n’Abagande, Abanyakenya n’aba nya-Tanzania
Nawe yitabiriye amajonjora y’uyu munsi
Akanyamuneza ku maso kari kenshi kwa Sandra Teta
Uwase Vanessa na Sisi Ngamije bafashe numero ku ikubitiro
Sisi Ngamije yahawe numero 3
Hari icyo kunwa