Abagabye igitero i Nyaruguru bakica 2 hagakomereka 3 bamenyekanye aho baturutse

0
4446
Imbunda izwi nka AK 47. Ifoto: interineti

Igipolisi cy’u Rwanda cyasohoye itangazo risobanura ubwicanyi bwabereye I Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata cyemeza ko abicanyi bari baturutse I Burundi.

Saa sita zijoro ryo kuri uyu wa kabiri nibwo abantu bitwaje imbunda bagabye igitero mu karere ka Nyaruguru bica abantu babiri abandi 3 barakomereka ndetse abandi barabashimutwa baburirwa irengero.

Mu itangazo ryasohowe na Polisi y’igihugu kuri uyu wa gatatu, ryemeje ko iki gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse i Burundi kandi ko banateye mu isantere y’ubucuruzi ya Rumenero bakiba ibintu bitandukanye birimo ibiribwa bakabijyana.

Polisi yemeje ko abateye u Rwanda baje baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’uburundi ndetse ngo banasubirayo baciye muri icyo cyerekezo kigana mu Burundi. Kugeza ubu ntiharamenyekana abantu bateye muri aka gace gusa bamwe mubashimuswe bo bamaze kugaruka.