Abafite imishinga yo kubugabunga ibidukikije bashyizwe igorora

0
577
Imishinga yo kubungabunga ibidukikije ikomeje gushorwamo imari ku bwinshi

Imishinga y’ubucuruzi n’ishoramari ifitanye isano no kubungabunga ibidukukije ikomeje gushyiramo imbaraga hirya no hino ku isi by’umwahariko mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo muri iki gihe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Kuri ubu banki nyafurika itsura amajyambere iri gukora iko ishoboye ishakisha amafaranga yo guha amabanki y’amajyambere abarizwa mu bihugu by’Afurika ngo nayo atange inguzanyo kuri buri wese ufite umushinga ufitanye isano n’ibidukikije.

Ni muri urwo rwego iyi banki ya AfDB yasinyanye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ibidukikije (Global Green Growth Institute) mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu imishinga igamije kuzamura urwego rw’ibidukikije.

Amafaranga yatanzwe muri aya masezerano ntabwo yamenyeshejwe itangazamakuru ariko uko biri kose ni amamiliyoni y’amadorali y’Amerika cyane iki kigo cy’abanyekoreya gisanzwe gifite imishinga yagutse kandi ihenze.

Imwe muri iyi imishinga yanageze no mu Rwanda, kuko mu 2015 u Rwanda rwakiriye miliyoni ziri hagati yi 10 – 50 z’amadorali y’Amerika, binyuze mu kigega cya Green Climate Fund cyashyizweho ku rwego rw’isi, kigamije gushora imari mu mishinga y’ibidukikije.

Iki kigega cyakunze kuvuga ko imishinga cyifuza gutera inkunga, ku isonga ari ifitanye isano n’ibice bigize ubukungu bw’ u Rwanda birimo ubuhinzi, ingufu, gutwara abantu n’ibintu, ibidukikije, imiturire yo mu mujyi no mu cyaro, amazi ndeste n’isuku.