Abafana ba Rayon bagiye kujya bahemba umukinnyi wabo wahize abandi

0
1092
March Generation Fan Club ya Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri ‘March Generation Fan Club’ bagiye kujya bihembera umukinnyi wabo wahize abandi buri kwezi.

Ikindi ni uko ngo bazahembe n’uzitwara neza kurusha abandi mu mwaka wose w’imikino, kimwe n’uwahize abandi mu bakiri bato bakina muri iyo kipe.

Runigaababisha Mike, Umuyobozi wa ‘March Generation’ yatangaje ko ibyo bihembo bazajya batanga ari inyongera ku byo bari basanzwe bakorera abakinnyi b’ikipe yabo, bityo bikazatuma barushaho kwitanga bityo Rayon Sports ikarushaho kubona umusaruro mwiza.

Ati: “Twari dusanzwe tuba hafi y’abakinnyi bacu mu rwego rwo gushyigikira kubashyigikira mu bikorwa bito bito nko gufasha uwagize ibyago, ufite ibirori, kubizihiriza umunsi mukuru w’amavuko n’ibindi, ariko ubu turashaka kujya tubakorera n’ibindi bikorwa bifatika bizajya bibatera ishyaka n’umwete wo gukorera Rayon Sports.”

Kimwe mu gihembo bazajya baha abakinnyi ba Rayon

Runigaababisha akomeza avuga ko bazajya bahemba abakinnyi bitwaye neza, bakazajya batorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagatora itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports, hagakurikiraho abakinnyi ubwabo, hagatora abanyamakuru ndetse n’abafana.

Uburyo icyo gikorwa kizajya gikorwa, abatoza bazajya batoranya abakinnyi batatu bitwaye neza kurusha abandi, hanyuma ibyiciro twavuze haruguru bitore hifashishijwe ikoranabuhanga, aho buri mu kinnyi azajya aba yahawe umubare, hanyuma wawukandaho ukaba ari we utoye.

Iki gihembo ngo kizajya gihabwa umukinnyi mwiza w’umwaka

Uzajya atorwa nk’umukinnyi w’ukwezi azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 50.000, uzajya ahiga abandi bakiri bato mu mwaka wose ahembwe 100.000 n’aho uw’umukinnyi w’umwaka ahembwe amafaranga y’u Rwanda 200,000.

Runigaababisha yakomeje avuga ko iki ari igikorwa gitangijwe na March’Generation ariko n’andi matsinda y’abafana atagihejwemo, dore ko bibumbiye mu ihuriro (Forum), ibi bigatanga icyizere ko n’ibihembo batanga bizagenda bikura.

Igikorwa cyo guhemba Umukinnyi w’ukwezi kizatangirana n’ukwa kabiri, muri uku kwezi ikazakinamo imikino ine, irimo ibiri ya shampiyona izakinamo na Musanze FC kuwa 14/2 ndetse n’uwo izakinamo na APR FC kuwa 25/2, aha hakiyongeraho indi mikino ibiri ya CAF Champions League izakinamo na LLB Academiqye y’i Burundi.