Abafana ba APR FC mu gufasha incike zarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

0
762
Abafana ba APR FC Zone 1 muri Stade Amahoro

Uko iminsi igenda ihita mu Rwanda, ni nako ikijyanye n’imifanire kigenda gifata indi ntera, ku buryo kuri ubu za Fan Club zimaze kugera ku rwego zishobora kuba zakorerwamo ibindi bikorwa birenze no gufana nko gucuruza, gukorana nk’ibimina.

Kuri ubu abagize iyitwa Zone 1 Fun Club ya APR FC bakaba bagiye guhurira mu gikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugizi wa Fan Club ya APR yitwa ZONE 1, bwana CYIZA Jean Yves, yatubwiye ko kuva iyi fan Club yashingwa mu mwaka wa 1997 hari byinshi yagejeje ku banyamuryango bayo ndetse bikanatanga umusaruro ugaragara mu ikipe ya APR FC.

Iyi Fan Club ikaba ikorera by’umwihariko mu gace ka Gatsata na Nyamirambo aho bagizwe n’abafana barenga 200.

CYIZA Jean Yves, umuvugizi wa Fan Club ya ZONE 1 muri APR FC

Iyi FAN Club ngo mu byo imaze kugeraho harimo kuba abanyamuryango bafashanya mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi byo kwita ku ikipe, aho kuri ubu banaguze ibikoresho bihambaye byo kogeza birimo ingoma, imyenda itandukanye.

Abafana ba APR FC Zome 1 biguriye ibikoresho byo gufana birimo n’ingoma

Cyiza Yves akomeza avuga ko kandi bifatanya n’abandi banyarwanda mu gukora umuganda, gufasha abatishoboye; by’umwihariko, kuri ubu bakaba ngo barimo no gutegura kuzafasha abatishoboye basizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 muri iki gihe turimo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Iki gikorwa kikaba kizakorerwa mu karere ka Bugesera muri Ntarama.


Basanzwe bifatanya n’abandi banyarwanda mu gukora umuganda, gufasha abatishoboye; n’ibindi…

Iyi FAN Club kandi ikaba ngo inafite inzozi zo kwigurira imodoka yayo izajya inayifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi, byanaba ngombwa ikabinjiriza amafaranga.

Ibikorwa nk’ibi byo gufana kuri ubu bimaze gufata indi ntera kubera guhangana cyane kugaragra ku makipe y’amakeba ya Rayon Sports na APR, gusa bikaba ari gahunda nziza kuko usibye gufana hari benshi bimaze guteza imbere kubera ubu bwisungane.

Abafana ba APR FC ikirango cya Zone 1 i Nyamirambo
Sangiza