Abadepite bahaye umugisha amasezerano aherutse gusinwa n’abakuru b’ibihugu 44

0
202
Abashingamategeko bemeje AfCFTA

Ibihugu by’afurika bigera kuri 44 bitegerejwe ko byemeza bidasubirwaho amasezerano agamije koroshya ubucuruzi kuri uyu mugabane, aherutse gushyirwaho umukono mu kwezi gushize kwa gatatu, I Kigali mu Rwanda.

Kuri ubu inteko nshingamategeko z’ibihugu byose byashyize umukono kuri aya masezerano, zikomeje gusesengura ingingo ziyakubiyemo, ku buryo zigomba kuyemeza burundu agatangira gushyirwa mu bikorwa mu bihe bidatinze.

Ku ikubitiro abashingamategeko b’u Rwanda bamaze kuyemeza, banayaha umugisha.

Ni amasezerano agomba kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika, guteza imbere inganda no kongera ibikorwa remezo by’iterambere ku mipaka y’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Hari hashize imyaka 40 aya masezerano atekerezwaho ariko atashyirwaho umukono, kuko igenamigambi ryayo bwa mbere ryaturutse mu nama yabereye i Lagos muri Nigeria, ryemezwa n’abakuru b’ibihugu bateranye mu mwaka wi 1980.

Kuba yarashyiriweho umukono i Kigali mu kwezi gushize, nibyo benshi bashingiyeho bavuga ko u Rwanda rwakoze amateka adasanzwe mu bucuruzi n’ubuhahirane bw’Afurika ngo kuko ibyari bimaze iminsi byarananiranye byakozwe n’u Rwanda.

Sangiza