Abacuruzi n’abaguzi bakomeje kwinubira izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa ku masoko

0
200
Ifoto dukesha RBA

Abacuruzi n’abaguzi hirya no hino mu gihugu, bakomeje kwinubira izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ry’ibiribwa ku masoko.

Ubugenzuzi buto buherutse gukorwa n’ikinyamakuru The New Times, bwerekana ko ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe muri iki gihe ngo kubera imvura nyinshi yaguye muri ibi bihe.

Mu isoko ry’I Gikondo, ibiciro by’ibishyimbo ndetse n’amashaza ngo byikubye kabiri hafi kabiri ngo kuko ikilo kimwe cy’ibishyimbo gisigaye kigura hejuru y’amafaranga 1,000 mu gihe mu mezi 5 ashize, ngo cyaguraga 500 Frw.

Ibindi biribwa byazamutse mu biciro harimo n’ibitunguru byavuye ku mafaranga 800 ku kilo, kuri ubu bikaba bigeze ku mafaranga 1,400.

Abaguzi nabo bemeza ko ibiciro by’inyama n’imboga byazamutse ku buryo budasanzwe.

Aba bavuga basobanura ko igiciro cy’inyama ngo cyazamutse kikava ku 1,800 Frw kikagera ku mafaranga 2,800 Frw.

Bamwe muri aba baguzi kandi bemeza ko umuceri n’igitoki ari bimwe mu biribwa byagerageje kutazamuka mu biciro ku isoko.

Ni mu gihe Banki nkuru y’igihugu ‘BNR’ yemeza ko izamuka ry’ibiciro ryagabanutse muri iki gihebwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ubukungu turimo, ngo ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2018 mu gihe nk’iki.

Imibare ya BNR yerekana ko muri iki gihebwe turimo ngo izamuka ry’ibiciro ku masoko ryabarirwaga ku kigero cya 2,4% mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 mu gihebwe nk’iki ngo ibiciro byari byazamutse kuri 4,4%.