Uzafatwa acuruza isima (Cement) ku giciro kitemewe ngo azafugwa imyaka 7: MINICOM

0
1360
Isima ya CIMERWA hashize iminsi yarabuze ku isoko

Abacuruza isima (cement) ku biciro byo hejuru y’igiciro gisanzwe, bafatiwe ingamba zikarishye zirimo n’igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 kuri buri wese uzafatirwa muri aya makosa, nkuko byemejwe na minisitiri Vincent Munyenshyaka w’ubucuruzi n’inganda.

Ni nyuma y’uko muri iki gihe igiciro cya sima gikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe kuko abacuruzi benshi bari kugurisha agafuka ka sima nyarwanda ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 12,000 na 15,000 Rwfs kandi ubusanzwe igiciro cyemewe ari ibihumbi 8,700 by’amanyarwanda nkuko byemezwa na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Ni ikibazo cyatumye inzego zirebwa n’iki kibazo, zitumiza abanyamakuru igitaraganya ngo basobanurire abanyarwanda ko ibi biciro bitemewe ngo mu rwego rwo kurengera abaguzi (cyane cyane abakenera ibikoresho by’ubwubatsi).

Kuri ubu ngo hashyizweho komite ishinzwe ubugenzuzi mu bacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro bya sima kandi ngo abazabifatirwamo bazahanwa bikomeye nkuko byemejwe na Mukarwema Yvette, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu rugaga rw’abikorera PSF.

Hashize iminsi isima nyarwanda yarabuze ku isoko, ibintu byatewe ni uko uruganda rwa CIMERWA rwamaze amezi agera kuri 2 rwarahagaritse imirimo yarwo ngo kubera kuvugurura bimwe mu bikoresho byarwo no gushyiramo ibishya.

Ubuyobozi bw’uru ruganda ruvuga ko guhera mu mpera z’uku kwezi iki kibazo cy’ibura rya sima ku isoko ngo kizaba cyakemutse burundu.

Iyi mirimo yo kuvugurura uru ruganda ngo yatwaye miliyoni 3.3 z’amadorali y’Amerika.

Hari amakuru avuga ko CIMERWA yifuza kongera ingano ya sima bakoraga buri mwaka nibura bakajya basohora tone zirenga 600,000.

Kuri ubu ngo bamaze kugeza kuri tone 441,223 mu gihe mbere bari bafite ubushobozi bwo gukora sima ipima toni 352,979 ni ukuvuga ko biyongereye ku kigero cya 25%.

Bivuze ko ku ntego ya toni 600,000 bamaze kugera ku kigero cya 74%.

Intego nyamukuru ngo ni uguhaza isoko ry’ubwubatsi ry’imbere mu Rwanda ndetse bakacuruza no mu bihugu by’amahanga bahereye muri Kongo (DRC).

Inganda zo mu karere ziri mu bihumbo, nubwo CIMERWA ifite izi intego zose!

Inganda zikora sima (Ciment) zibarizwa mu bihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba zikomeje guhomba umunsi ku munsi, ngo ibintu biri guterwa n’ipiganwa ridasanzwe rikomeje kuvuka hagati y’inganda zibarizwa muri aka karere.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko inganda zikomoka I Bugande zitwa Hima na Tororo, byagateganyo zigiye gufunga imiryango y’amashami yazo akorera mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko kandi urundi ruganda rwitwaga Kigali Cement Company rw’abanyakenya bazwi nka ARM Cement rwafunze imiryango kubera ibihombo batejwe no gutumiza hanze ibikoresho bakoreshaga mu Rwanda.

Ku rundi ruhande kandi uru ruganda rwanajyanwe mu nkiko kubera kunanirwa kwishyura umwenda rwari rufitiye abashoramari bahoze barufite bibumbiye mu kiswe Rwanda Enterprise Investment Company.

Iki kibazo cy’ibihombo mu nganda zikora sima ntabwo kiri mu Rwanda n’i Bugande gusa kuko ni ikibazo rusange mu bihugu byose byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba.

Muri Tanzania naho, uruganda rwa ARM Cement ruherutse guhomba millioni 28 z’amadorali y’amerika mu mwaka ushize nkuko byemezwa n’ikinyamakuru the easterafrican.