Abanyarwanda bacuruza imyenda ya Caguwa babonye isoko muri Kongo (DRC)

0
423

Abanyarwanda batumiza hanze imyenda ya Caguwa ngo babonye isoko rishya mu bihugu byo mu karere by’umwahariko muri repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nkuko byemezwa n’ikinyamakuru RwandaToday cya The EastAfrican.

Ni nyuma y’uko aba bacuruzi babonye isoko ryo mu Rwanda ngo ridashoboka nyuma y’uko guverinoma ifashe umwanzuro wo guca intege ubucuruzi bw’iyi myenda kuko batumbagije imisoko ya Caguwa guhera mu 2016.

Imisoro y’ikiro kimwe cy’imyenda ya Caguwa yavuye ku 174 Frws ($0.20) gishyirwa kuri 2,200 Frws ($2.50) naho ikiro kimwe cy’inkweto za Caguwa cyavuye kuri 435.30 Frws ($0.50) gishyirwa kuri 4,353 Frws ($5).

Venuste Mwumvaneza umwe bacuruzi ba Caguwa ukorera I Nyabugogo yemeza ko bahisemo kujya bohereza iyi myenda ya Caguwa muri Kongo ngo kuko isoko ryo mu Rwanda ritagihari nkuko byahoze.

Icyemezo cyo guca Caguwa cyarakaje bikomeye leta y’Amerika ndetse na Perezida Donald Trump w’Amerika anaherutse gutangaza ko u Rwanda rugomba gufatirwa ibihano byo kudasubiza ibicuruzwa byarwo ku isoko ry’Amerika, binyuze mu masezerano ya AGOA niba u Rwanda narwo rutisubiyeho ku mwanzuro wo guca Caguwa.

Sangiza