Abaminisitiri b’ubuzima mu Rwanda na Congo DR bahagurukiye icyorezo cya Ebola

0
220
Minisitiri Gashumba w'ubuzima yakiriye mugenzi we wa Congo DR

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ndetse n’iya Congo DR byakajije ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje guhangayikisha leta z’ibihugu byombi, nyuma y’uko mu mujyi wa Goma muri Kongo habonetse ubwandu 4 bwa Ebola.

Kuri uyu wa kabiri, bwana Pierre Kangudia minisitiri w’ubuzima w’agateganyo muri Congo n’itsinda ryari rimuherekeje, bakoreye uruzinduko mu Rwanda, bigirana ibiganiro byihariye n’abayobozi b’u Rwanda bari bayobowe na minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba.  

Ni ibiganiro byari bigamije gufata ingamba zihamye zo guhangana n’iki cyorezo gikomeje guhangayikisha ubuyobozi bw’ibihugu byombi.

Urubuga rwa twitter rwa minisiteri y’ubuzima bwemeje aya makuru

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu umupaka wa Gisenyi na Goma wari wafunzwe ku bantu bamwe na bamwe, ngo kuko abari basanzwe bambuka bose ntabwo bari bemerewe kwambuka nkuko bisanzwe.  

Abaturage bavuga ko umuntu wari wemerewe kwambuka ari ufite icyangombwa (carte de service) cyemeza ko akorera muri Kongo.

Ni mu gihe abenshi bambukiranya imipaka y’u Rwanda na Congo DR ari abakora imirimo y’ubucuruzi n’ubupagasi idasaba icyangombwa cy’akazi.

Ubusanzwe u Rwanda na DRC bisanzwe bifite umwihariko mu buhahirane bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byabo hagati y’impande zombi.

Imibare iheruka yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018 ngo ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda na DRC ngo bubarirwa agaciro ka miliyoni $120.