Oda Paccy yasabye imbabazi kubera ifoto n’ikoma

0
488
Odda Paccy yifotoza yikinze agakoma

Uzamberumwana Paccy wamenyekanye nka Oda Paccy yabaye nk’uwicuza kuba yarifotoje yambaye ikoma, avuga ko ntakindi yaragamije ngo ari ukwamamaza indirimbo nshya.

Amagambo yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, Oda Paccy yavuze ko abantu bose bagiye bamwigana bakifotozanya ikoma kugera aho bamwe babigize umukino barushanwa kwa mbara ubusa bikinze ikoma ku myanya y’ ibanga gusa.

Uyu muhanzi yanditse avuga ko ashaka kubwira abantu bose ko we yabikoze ashaka kwamamaza indirimbo ye ‘Order’ ariko bikaba ngo byaragize ingaruka mbi ku bantu benshi.

Uyu yitwaje #Odapaccychallenge #IkomaChallenge yifotoza gutya

Yagize ati “Mwaramutse! nagirango mbwire abantu bose ko ifoto nifotoje nashakaga kwamamaza indirimbo ‘ORDER ‘ ariko ikaba yaragize ingaruka ku bantu benshi cyane cyane urubyiruko bamwe bakomeje kwambara ubusa bitwaje ifoto. Nkaba nshimira inkunga ya buri wese .ORDER yageze hanze ariko nkaba nsaba n’ urubyiruko kutarengera“.

Ibi Oda Paccy yabitangaje nyuma yaho abantu benshi bakomeje gukwirakwiza amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bifotoreza ku makoma aho byagiye bifata indi ntera ugasanga bamwe barabikabirije bakifotoza batambaye umwenda n’ umwe.

#Odapaccychallenge ni ijambo benshi basamiye hejuru batangira kwigana umuraperi Paccy bifotoreza ku makoma abandi bagakoresha amababi y’ amateke bashaka kwigana uyu muraperi wakozr ibi ari kwamamaza indirimbo ye aheruka gushyira hanze yitwa ‘Order’.

Ibumoso ugana iburyo: Anita Pendo, Arthur Nkusi, Mc Tino na Paccy

 

Uncle Austin niwe ngo watangije uyu mugambi

 

Rutura yabihinduye urwenya rwa #VanayoUmushenzi
Sangiza