2024, U Rwanda ruzaba rwinjiza miliyari 1.5 z’amadorali aturuka mu mabuye y’agaciro

0
68
Ibuye ry'agaciro mu kiganza cy'umuntu

Leta y’u Rwanda ikomeje gukora amavugurura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu rwego rwo kongera ingano y’amabuye yoherezwa mu mahanga.

Intego ihari ni uko mu 2020 ngo amabuye y’agaciro agomba kujya yinjiza amadovise arenga miliyoni 800 z’amadorali y’Amerika, avuye kuri miliyoni 373.4 yinjiraga mu isanduku ya leta mu mwaka ushize wa 2017.

Ikindi ni uko ngo aya madovize agomba kwiyongera kurushaho ngo nibura mu 2024 hakaza hinjira miliyari 1.5 z’amadorali y’Amerika nkuko byemezwa n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gaze na peteroli.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri uyu wa kabiri, leta y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko izi ntego zigomba kugerwaho binyuze mu mavugurura ari gukorwa muri uru rwego.

Nkuko bigaragara mu nkuru yanditse ku rubuga rwa guverinoma y’u Rwanda, Francis Gatare ukuriye ikigo gishinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yavuze ko uyu munsi mpuzamahanga ari umwanya mwiza wo kongera gutekereza ibibazo bikiri muri uru rwego.

Ni ibibazo bitezwa ni uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugikorwa mu buryo bwa gakondo bigatuma ingano y’amabuye acukurwa iba nkeya ugereranije n’ayifuzwa.

Ikindi ni uko ubu buryo bwa gakondo bushyira mu mazi abira ubuzima bw’abacukuzi kuko abenshi muribo bapfira mu birombe umunsi ku munsi.

Bwana Gatare asobanura ko ibi bibazo nibimara gukemuka ngo aribwo bizorohera u Rwanda kugera ku ntego rufite rwo guhindura uru rwego kinyamwuga.

Kugeza ubu, u Rwanda rucukura rukanacuruza mu mahanga amabuye y’agaciro yiganjemo zahabu, gasegereti, koruta, wolufuramu n’amabengeza (gemstones).

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano