Abakerarugendo bari gusura pariki y’ibirunga ku bwinshi, nyuma y’igitero cy’inyeshyamba: RDB

0
285
Abayobozi muri leta bifotozanya n'abakerarugendo. Ifoto: RDB

Pariki y’ibirunga ikomeje gusurwa ntampungenge z’umutekano, nyuma y’igitero cyagabwe mu turere twa Musanze na Burera mu duce twegeranye n’iyi pariki.

Ibi byemejwe na Clare Akamanzi ukuriye ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB), ubwo yagiranaga ibiganiro n’abakerarugendo basuye pariki y’iburunga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/10/2019.

Akamanzi yemeza ko iki gitero kitegeze gihungabanya nagato ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’ibirunga.

Aya makuru tuyakesha urubuga rwa twitter rwa RDB

Umuyobozi wa RDB agaragaza ko kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize (ni ukuvuga nyuma y’umunsi umwe gusa iki gitero kigabwe mu duce twegeranye n’ibirunga) ngo abakerarugendo barenga 600 bamaze gusura pariki y’ibirunga.

By’umwahariko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ngo abarenga 59 basuye ingagi, abandi 68 basura ibindi bikorwa bitandukanye bibarizwa muri pariki y’ibirunga nk’imisozi n’ibindi binyabuzima nk’inguge zitwa Golden Monkey.

Ni nyuma y’iminsi mike ikigo RDB gishyize hanze itangazo rihumuriza abakerarugendo nyuma y’ibitero byagabwe n’inyeshyamba mu mpera z’icyumweru gishize.

RDB ivuga ko abakerarugendo badakwiye gutinya gusura pariki y’ibirunga ngo kuko mu myaka irenga 20 ishize ntamukerarugendo wari wagira ikibazo cy’umutekano mu Rwanda.

Pariki y’Ibirunga ni mwe muri pariki 3 z’igihugu zinjiriza igihugu akayabo k’amadovise.

Mu mwaka ushize wa 2018, pariki y’ibirunga yakiriye abakerarugendo basuye ingagi 15,132 bibarirwa agaciro ka miliyoni 19.2 z’amadorali y’Amerika nkuko byemezwa na RDB.

Ugereranyije n’abari basuye pariki y’ibirunga mu mwaka wabanje wa 2017 ngo hiyongereyeho 25%.

Muri rusange abasuye pariki zose ziri mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2018, ngo barenga miliyoni 1,7. Uyu mubare ngo wiyongereyeho ku kigero cya 8% ugereranyije n’abari basuye u Rwanda mu mwaka wari wabanje wa 2017.