Ikoranabuhanga ni intwaro ikomeye mu bukungu bw’igihugu mu 2024: Minisitiri w’intebe

0
42925
Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yicaye hagati y'aba bagabo. Ifoto: Primature

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kwifashisha ubumenyi muby’ikoranabuhanga rigezweho mu rubyiruko, nk’intwaro nyamukuru izafasha guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kurwanya ubukene mu 2024.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo minisitiri w’intebe yagejeje ku bitabiriye inama ya 4 y’inteko rusange y’abanyamigabane b’umuryango Africa50 ugamije gushora imari mu bikorwa remezo ku mugabane w’Afurika. Ni inama iteraniye i Kigali mu Rwanda.

Umunyamigabane mukuru akaba n’umuterankunga mukuru w’uyu muryango wa Africa50 ni banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB).

Dr. Akinwumi Adesina, Perezida w’iyi banki ya AfDB nawe uri I Kigali, yashimangiye ko banki ayoboye ngo igiye kongera imbaraga mu gutera inkunga imishinga y’ishoramari mu bikorwaremezo kuri uyu mugabane w’Afurika.

Bwana Adesina unasanzwe unakuriye intebe y’ubutegetsi bukuru bw’umuryango Africa50, yemeza ko by’umwahariko bazakomeza gutera inkunga u Rwanda nk’igihugu gikomeje kwigaragaza mu mishinga ikomeye yaba mu bikorwaremezo ndetse no mu ikoranabuhanga.

Uyu muryango wa Africa50 usanzwe utera inkunga u Rwanda mu mishinga y’iterambere ry’imyubakire yaba mu nzu z’imiturire ndetse n’iz’ubucuruzi.

By’umwahariko uyu muryango wateye inkunga umushinga w’ikoranabuhanga wa Kigali Innovation City ubarirwa agaciro ka miliyari 2 z’amadorali y’Amerika.