U Rwanda na Tanzania bigiye kungera imbaraga mu bucuruzi buhuza ibihugu byombi

0
265
Perezida Magufuli wa Tanzania na Perezida Kagame w'u Rwanda basanzwe bafitanye umubano mwiza

Umubano w’u Rwanda na Tanzania ukomeje kuba mwiza kurushaho, kuri ubu noneho ubucuruzi n’ishoramari bihuza ibi bihugu byombi bigiye kwiyongera nyuma y’ibiganiro byahuje abakuriye ubucuruzi mu Rwanda na Tanzania.

Ni ibiganiro byabereye I Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ta 12/06/2019.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye yemeza ko ibi biganiro ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania, ngo bikaba byiyongera ku ngingo z’ubuhahirane zemejwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu bihe bishize.

Minisitiri Hakuziyaremye asobanura ko ubusanzwe Tanzania iza ku mwanya wa 3 mu bihugu byo karere k’Afurika y’iburasirazuba bikorana ubucuruzi n’u Rwanda kurusha ibindi, nyuma ya Uganda ndetse na Kenya.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania ngo bubarirwa ku kigero cya 14% kuva mu myuka 5 ishize nkuko byemezwa na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

Stephen Ruzibiza ukuriye urugaga rw’abikorera PSF Rwanda yemeza ko abanyarwanda nabo bagiye kujya gushora imari ku bwinshi muri Tanzania ngo nkuko abanya-Tanzania babikoze bagashora imari mu Rwanda.

U Rwanda na Tanzania bikomeje kunoza umubano mwiza kuko n’umukuru w’umutwe w’Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, Donathile Mukabarisa ari gukorera uruzinduko muri Tanzania rugamije kongera imbaraga mu buhahirane bw’ibihugu byombi.

Ibi bihugu byombi bifitanye n’umushinga wagutse wo kubaka umuhanda wa galiyamoshi uzahuza Isaka ya Tanzania na Kigali mu Rwanda.

Ni umuhanda utegerejweho kongera imbaraga mu bucuruzi buhuza ibi bihugu byombi ndetse ukazanongera urjya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.