Imurikagurisha rya Made in Rwanda ibera muri Car Free Zone igiye no kujya mu ntara

0
321
Made in Rwanda Market yagarutse

Guhera ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa 4 kugeza kuya 03/05/2019, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Car Free Zone harongera kubera imurikagurisha ry’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Iri murikagurisha rya Made in Rwanda rimaze kumenyerwa ko riba buri kwezi kandi rikazana n’ibicuruzwa bishya biba byakozwe muri uko kwezi, nkuko byemezwa na Migambi John ukuriye Bronze Events itegura iki gikorwa.

Migambi John ukuriye Bronze Events isanzwe itegura iki gikorwa

Migambi asobanura ko bafite na gahunda yo kwagura iri murikagurisha ngo bakarijyana no mu ntara mu rwego rwo gukomeza gukundisha abanyarwanda ibikorerwa imbere mu gihugu no kubibagezaho hafi yabo.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina yabwiye The NewTimes ko hari gahunda yo gushaka ahantu habugenewe kandi hajyanye n’igihe ho gukomeza gukorera ibikorwa nk’ibi biteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.

Politiki ya Made In Rwanda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2016.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu, ngo inganda zikora imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho bikorwa mu ruhu ngo zongereye umusaruro ku kigero cya 13%.

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzamura imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo kunaniza ababukora hagamijwe gutera ingabo mu bitugu abakora imyenda n’inkweto bikorerwa imbere mu gihugu.