Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU Troika yiga ku bibazo biri muri Libya na Sudan

0
287
Perezida Kagame ari kumwe na Abdelfattah Elsisi wa Misiri. Ifoto: Ububiko bwa interineti

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yitabiriye inama y’igitaraganya y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU Troika Summit) yo kwiga ku bibazo bya politiki bikomeje kuvugwa muri Libya ndetse no muri Sudan.

Ni inama yahamagajwe na Perezida wa Misiri, Abdelfattah Elsisi ukuriye umuryango w’ubumwe bw’Afurika nkuko abihabwa n’amategeko agenga uyu muryango.

U Rwanda rwatumiwe muri iyi nama nk’igihugu cyari ku ntebe y’ubutegetsi bw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu mwaka ushize.

Iyi nama kandi yatumiwemo Afurika Yepfo nk’igihugu kitegura guhabwa umwanya wo kuyobora uyu muryango mu mwaka utaha kuko ariyo igomba gusimbura Misiri ifite uyu mwanya muri iki gihe.

Iyi nama y’igitaraganya ku bibazo bya politiki bivugwa muri Libya na Sudan, yakiriwe na Misiri nk’igihugu kicaye ku ntebe y’ubutegetsi bw’umuryango wa African Union kandi uyu muryango ukaba ufite ishingano zo kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu by’Afurika.