Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi ryahungabanye bikomeye kubera imyigaragarabyo y’abarwanashyaka ba NASA bashyigikiye Raila Odinga utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.

Imigabane y’ibigo by’imari n’amabanki niyo yahungabanye kurusha indi migabane y’abandi bashoramari bari ku iri soko, kuko banki nka KCB, Barclays na Equity, byamanutse kuri 3.2%, 3.5% na 2.1%.

Mu itangagazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, ryerekanye ko iri soko ryahobye milliardi zirenga 15 z’amashilingi ya Kenya, nyuma y’umunsi umwe gusa y’iyi myigaragabyo yamaganaga komisiyo y’amatora ya Kenya.

Isoko ry’imari n’imigabane muri iki gihugu rihungabanye nyuma yuko n’ubucuruzi busanzwe nabwo butigeze bufungura imiryango kuri uyu wa gatatu.

Ntabwo ari ubwa mbere muri Kenya habaye imvururu nk’izi  zikagira n’ingaruka zitari nziza ku bukungu n’ubucuruzi bw’iki gihugu, kuko no mu 2007 hangijwe byinshi bifite agaciro ka millioni zirenga 40 z’amadorali y’amerika.

SHARE