Kompanyi yenga inzoga zo mu bwoko bwa wisiki, gin na Voduka bikorerwa mu Rwanda, izwi nka 1000 hills yamaze kubona icyemezo cy’ubuziranenge kizwi nka S-Mark, ngo kiyemerera gutangira kohereza izi nzoga mu mahanga.

Umwe mu bakozi b’iyi kompanyi ushinzwe imyekanisha bikorwa, Rosette Kalimba yatubwiye ko iki cyangobwa kigiye kubafungurira imiryango ku isoko mpuzamahanga ngo kuko bagiye gutangira gucuruza inzoga zabo mu mahanga.

Ni icyangobwa cyatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuziranenge RSB.

Ni nyuma yuko kandi inganda zenga inzoga mu Rwanda zakunze gushinjwa kubura ubuziranenge cyane cyane ku macupa afugwamo izi nzoga.

Ntaruganda na rumwe rukora amacupa yabugenewe ruri mu Rwanda, ibintu bishobora kuba imbogamzi nyamukuru yo kubura ibyangobwa mpuzamahanga by’ubuziranenge kuri izi nganda zengera inzoga muri iki gihugu.

Hari imibare yerekana ko kompanyi ya 1000 hills ngo imaze gushora millioni zirenga 2 z’amadorali y’amerika itumiza amacupa rufungamo inzoga.

SHARE