Imyigaragabyo yatangiye muri Kenya

0
215

Ubucuruzi bwo mu mijyi mikuru ibarizwa muri Kenya nka Nairobi, Kisumu na Homa Bay bwahungabanye bikomeye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu kubera imyigaragabyo y’abarwanashyaka ba NASA, bashyigikiye Raila Odinga.

Amaduka manini n’amato, ibigo by’ubucuruzi n’amasoko bibarizwa muri iyi mijyi ntabwo byakoze uyu munsi kubera izi mvururu zatewe n’abashyigikiye uyu munyepolitiki utavugarumwe na leta, uherutse no kwikura mu bakadinda bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ku itariki 25 z’uku kwezi.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Raila Odinga yatangaje ko yakuyemo kandidatire ye muri aya matora agiye gusubirwamo kuko ayabaye mbere yateshejwe agaciro.

Hari ibimenyetso bica amarenga ko iyi myigaragabyo ishobora gukomeza ikazageza ku munsi w’amatora, ndetse ngo hakanavuka n’imvururu zimeze nk’izabaye mu 2007 zateje ibihombo bikomeye mu bucuruzi bw’iki gihugu.

Kuva mu 2007 kugeza ubu, hari abacuruzi bo mu bihugu byo mu karere k’africa y’iburasirazuba bakishyuza millioni zirenga 40 z’amadorali y’amerika, ngo bahombejwe n’izi mvururu zakurikiye amatora ya 2007.

Sangiza