Guverinoma y’u Rwanda ifite umugambi wo gukuba kabiri amadovise yinjira mu isanduku ya leta aturutse m’ubukerarugendo ngo bitarenze mu 2024.

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 iri imbere, harimo gahunda yuko u Rwanda rugomba kuva kuri millioni 404 z’amadolari y’Amerika rukagera kuri millioni zirenga 800 aturuka mu bukerarugendo.

Ibi byemejwe na minisitiri w’intebe Eduard Ngirente ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda ihurije hamwe abashoramari b’abanyamahoteli n’abafite aho bahuriye n’iri shoramari.

Ni mu gihe u Rwanda rukomeje gahunda yiswe MICE igamije kwinjiza amadovise aturuka mu kwakira inama mpuzamahanga, harimo nk’iyi y’aba banyamahoteli, buri buri mwaka hakaba hifuzwa ko nibura hakinjira millioni 150 z’amadolari.

Kugeza ubu amahoteli afitiye runini ubukugu bw’Africa ngo kuko imibare yerekana ko uru rwego rwinjiza 8% mu bukungu mbumbe bw’umusaruro w’imbere mu bihugu by’Africa bizwi nka GDP mu magambo ahinnye.

SHARE