Ubucuruzi bwo mu ntara ya Catalogne iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Espagne, bukomeje guhungabana kubera imudugararo n’imvururu biri guterwa ni uko ubutegetsi bw’iyi ntara bushaka ubwigenge, bukaba repubulika.

Television mpuzamahanga yo ku mugabane w’u Burayi, Euro news yemeza ko amakompanyi n’amasosiyete bibarizwa I Catalogne ngo bikomeje gufunga imiryango ibindi nabyo ngo bikaba bitari gucuruza nkuko bisanzwe.

Amasosiyete arenga 15 harimo n’ibigo by’imari n’amabanki nka Caixa Bank ndeste na  Banco de Sabadell, byahisemo kuba bifunze imiryango ngo mu rwego rwo kwirinda imvururu zishobora kuvuka nyuma y’umwanzuro wo kwemeza cyangwa guhakana ubwingenge kuri Catalogna.

Uku guhungabana mu bucuruzi muri iyi ntara ngo bimaze icyumweru cyose kuko amasoko y’imari n’imigabane yo muri aka gace yaraguye bikomeye ariko ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yabashije kuzamukaho 0.8%.

By’umwahariko ngo ibigo by’ubucuruzi n’inganda byahungabanye ni ibyabashoramari baturuka hanze ya Espagne kuko imibare yerekana ko muri iyi ntara higanje inganda z’abadage, abafaransa n’abanyamerika.

SHARE