MTN ntabwo yongeje ibiciro ntanuwo yiba: Bart Hofker

0
164

Ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda bwahakanye amakuru avuga ko bwazamuye ibiciro byo guhamagara n’ibya internet ku bakiliya bayo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru the newtimes, Bart Hofker ukuriye ubutegetsi muri iki kigo yavuze ko abashinja MTN Rwanda kongera ibiciro byo guhamagara n’ibya internet ngo ko ntakuri bafite.

Bwana Hofker asobanura ko batigeze bongera ibiciro kandi ko ntanubujura bakorera abakiliya babo muri iki gihe ngo kuko abavuga ibi babihuza n’amarangamutima kubera ibihano biherutse guhwabwa iyi sosiyete.

Ikigo RURA gishinzwe ubugenzuzi bw’imirimo ifitiye igihugu akamaro giherutse guhanisha MTN Rwanda, amande ya millioni zirenga 7 z’amanyarwanda kubera kurenga ku mabwiriza nkana yari yahawe na leta y’u Rwanda.

Nyuma yo y’ibi bihano abakiliya b’iyi sosiyete mu Rwanda batangiye kuzamura amajwi binubira imikorere yayo kuko abenshi bayishinjaga ubujura ngo kuko hari amafaranga bari gucibwa mu buryo bwitwa ko budasobanutse.

Abinyujije ku rukuta rwa twitter, umwe mu bakiliya ba MTN Rwanda aherutse kugaragaza ko amafaranga ari hejuru ya 10% ari gucibwa yo koherereza amaunites kuri bagenzi be ngo adakwiye kuko kuriwe asanga ari ubujura.

Sangiza