Abashoramari b’abanyamerika bibumbiye mu kiswe Marriott International basanzwe bafite amahoteli hirya no hino ku isi, ngo bagiye gushora akayabo ka milliardi zirenga 8,5 z’amadorali mu kwagura ibikorwa byabo muri Africa.

Aba bashoramari banasanzwe bafite hotel I Kigali, bavuga ko aya mafaranga agomba kubaka hoteli nshya zibarirwa muri 7 muri cote d’Ivoire, hakaba harimo n’izisanzwe zikora bazagura imigabane yazo bakazihindurira amazina.

Mu bihugu bya Ethiopia, Ghana na Nigeria naho bazahashora imari kuko ngo hari amahoteli nayo bazigarurira bakayongerera imbaraga, akajya ku rwego mpuzamahanga rw’andi mahoteli ya Marriott International.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, twohererejwe n’ibiro ntaramakuru nyafrica APO rigaragaza ko ibi bikubiye mu mugambi w’aba bashoramari wo kwagurira isoko ryabo muri Africa kuko ari hamwe hari isoko ryiza muri iki gihe.

Ibihugu by’africa birega 20  harimo n’u Rwanda, bimaze kugeramo izi hotel by’umwahariko Marriot Hotel ya Kigali ikaba yarafunguye imiryango mu mwaka ushize wa 2016. Ifite ibyumba byo kuraramo bigera kuri 254 n’ibyumba by’inama bibarirwa mu 10.

SHARE