Prof Thaler yagukanye Nobel y’ubukungu

0
69

Umunyamerika Prof Richard Thaler yegukanye igihembo kitiriwe Nobel mu ishami ry’ubukungu, gifite agaciro ka millioni 9 z’amakrone akoreshwa muri Suwedi, abarirwa muri millioni zirenga 842 z’amanyarwanda.

Itangazamakuru mpuzamahanga rivuga kugirango uyu mugabo ahabwe iki gihembo cy’uyu mwaka ngo abikesha ubunararibonye n’ibitekerezo yakunze kugaragaza bishingiye ku kwigisha rubanda kumenya gucunga neza imari.

Prof Thaler unasanzwe ari umwarimu muri kaminuza ya Chicago, ngo yakunze kwigaragaza mu bitekerezo bishingiye ku kwereka abantu ko bakwiye gushishiza, bagahitamo neza mu gihe bagiye gufata ibyemezo by’ubukungu.

Ibi bitekerezo ngo nibyo abagize akanama nkemuramaka kari kayobowe na Per Stroemberg, mu bari bashinzwe gutoranya ababahwa  ibihembo byitiriwe Nobel, bahitamo uyu musaza w’imyaka 72 y’amavuko.

Ubusanzwe ibi bihembo bitagwa buri mwaka kandi bagahemba mu byiciro bitandukanye, akaba ari muri urwo rwego n’ishami ry’ubukungu naryo rigenerwa igihembo cyihariye, icy’uyu mwaka cyikaba cyahawe Prof Thaler.

Sangiza